Agruni Ltd irimo guhugurwa n’inzobere mu bubiligi

Agruni  Ltd  ni Company ikusanya ,igatwara kandi ikabyaza umusaruro imyanda ikura mungo,ibigo,hotels n’ahandi bakeneye service nkiyo .

Biciye kumufatanya bikorwa wayo EXCHANGE , iyi company irimo guhabwa amahugurwa ya kinyamwuga murwego rwo guhuza ibyo bakora n’ikoranabuhanga rigezweho, rikoreshwa mubihugu byateye imbere.

Ayamahugurwa akaba amaze ibyumweru bibiri aho barimo kuyahabwa n’ikigo cyo mu bubiligi gifite ubunararibonye  murwego rwo gutwara ,gutungaya no kubyaza umusaruro imyanda cyitwa ECOWERF


Icyumba kirimo ikorabuhanga rifasha kugenzura

Abahuguwe bakaba bitezweho Gutanga umusaruro mugihe bazaba bagarutse mu Rwanda cyane cyane ko ubumenyi barimo guhabwa n’inzobere nka Tom Verschuere,Wootel ndetse Peter  buzabafasha gutunganya no kubungabunga ikimoteri cya Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa AGRUNI Ngenzi Shiraniro Jean Paul nawe witabiriye aya mahugurwa yemeza ko ayamahugurwa ari ingenzi cyane kuko barimo kwigishwa ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa iburayi ,kandi nawe akaba afite intumbero yo kuba company ye ariyo yambere izaba ikoresha irikoranabuhanga  , ndetse binajyanye n’ikerekezo u Rwanda rwihaye .

Irikoranabuhanga bahuguwemo rirahambaye kuko imodoka zitwara ibishingwe zimenya abakiriya ba korana na Company ndetse n’ibiro zikuye k’umukiriya  zifashishije ikoranabuhanga , Zifite itumanaho ryo kurwego rwohejuru ,bigatuma abakozi bose bahabwa amakuru kugihe kandi neza . sibyo gusa kuko banahuguwe kuburyo bw’itumanaho hagati yabakozi ubwabo ndetse no kubungabunga Ubuzima bw’abakozi(Health Security ).


Imodoka zifite ikoranabuhanga rigezweho zifashishwa mu gutwara imyanda
Imbere mu modoka umugenzuzi w’ikinyabiziga abona ibiro by’imyanda akuye kumukiriya

Umuyobozi Mukuru wa Agruni ati” Twize byinshi bigiye kudufasha kurushaho gukora neza , Tumaze ibyumweru bibiri hano iburayi  Twiga gukoresha imashini zitandukanye,kubyaza imyanda umusaruro,kubungabunga ubuzima bw’abakozi, Itumanaho rigezweho , kandi Twakiriwe neza kuva k’umunsi wa mbere  . Ndashimira cyane Umuterankunga wacu EXCHANGE ukomeje kudufasha ndetse na ECOWERF”.

Palastike zishobora gukurwamo ibindi bikoresho

Team ya AGRUNI  iri kumwe na ba Expert ndetse n’abanyeshuri ba University ya Louvain.